http://igitsina.topstories24.com
Agira ati : ”Kubera inzoga nahise muryama iruhande numva ko ari umugore wanjye ibyabaye muri iryo joro byose byakurikiye kuryama kuburiri bw’umwana wanjye simbizi kuko nari nasinze cyane gusa byose ndabyemera”.
Ryumugabe aho acumbikiwe na Polisi yemera ibyaha akekwaho, akavuga ko ubwo yari avuye mu kabari ku cyumweru tariki ya 31 Kanama mu masaha ya saa tatu n’igice z’ijoro yatashye agakomanga nk’uko bisanzwe, agakingurirwa n’uyu mukobwa we maze umwana agasubira kwiryamira.
Ryumugabe akomeza avuga ko yagiye ku meza agafata ifunguro bari bamusigiye maze ngo ajya mu cyumba cye kuryama, ariko ashakisha umugore we aramubura, uyu mugore we ngo akaba hari abo yari yagiye gusura yaraye yo.
Ryumugabe yiyemerera ko yahise ajya mu cyumba cy’umukobwa we amuryama iruhande.
Agira ati : ”Kubera inzoga nahise muryama iruhande numva ko ari umugore wanjye ibyabaye muri iryo joro byose byakurikiye kuryama kuburiri bw’umwana wanjye simbizi kuko nari nasinze cyane gusa byose ndabyemera”.
Bucyeye kuri wa mbere tariki 01 Nzeri, uyu mwana w’umukobwa yagiye kubibwira umugore baturanye ahota ajya gutabaza polisi iraza ita muri yombi uyu mugabo wakoze ishyano.
Umwana avuga ko se yamuryamye iruhande agatangira kumukorakora maze ngo amwiyamye se ashyuraho imbaraga baragundagurana, bigera aho uyu Ryumugabe azana umuhoro amubwira ko niyanga amutema maze areka se akora ibyo ashaka.
Fuastin Ryumugabe afite umugore w’imyaka 45 bafitanye abana bane, abahungu batatu n’uyu mushiki wabo ari nawe yafashe ku ngufu. Uyu mugabo avuga ko yari yanyoye inzoga yitwa Siriduwire ivanze n’urwagwa rw’ibitoki.
Ingingo ya 191 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda iteganya ko umuntu wakoze icyaha nk’iki ashobora guhanishwa kugera ku gifungo cya burundu bitewe n’ingaruka yaba yasigiye ubuzima bw’uyu mwaka.
Umuseke.rw
Kurikira http://igitsina.topstories24.com kuri facebook
http://www.facebook.com/Igitsina(Groupe)
http://www.facebook.com/Igitsina(Page)
0 comments:
Post a Comment