Bang Media

Imyororokere

Video

Inama utari uzi ku mibonano mpuzabitsina

USA : Elizabeth Raine Yashyize ku Isoko ubusugi bwe

umukobwa ugurisha ubusugi
Elizabeth RaineElizabeth Raine aracyari isugi
Ku myaka 27, Umunyamerikakazi wiyise Elizabeth Raine aracyari isugi. Aho kumva ibyishimo by’imibonano mpuzabitsina mu maboko y’umugabo uzamuhitamo, uyu mukobwa wiga ubuganga yahisemo kubugurisha k'uzatanga menshi. Yizeye kuzabona nibura amadolari ibihumbi 400 kuri ubwo busugi yita "impano".

Kugira ngo akurure abaguzi, Elizabeth yashyize ibindi bisobanuro by’iki cyemezo ku rubuga rwe rwa internet. Agira ati "Imyirondoro yanjye izakomeza kugirwa ibanda."

Avuga ko ateganya kuzashimisha uzamwishyura kuri ubwo busugi. Agira ati : "Icyatumye nteza cyamunara ubusugi bwanjye kirihariye, ni uko by’umwihariko nize, ndigenga ku mutungo kandi nsanga gutakaza ubusugi bwanjye kuri ubu buryo ari igitekerezo cyiza cyane !"

Elizabeth ntiyizera ko ubusugi ari "impano ibikirwa umugabo uzamukunda." Kandi agira ati "ntabwo ari ikimenyetso cy’icyubahiro cyanjye, akarusho kanjye cyangwa ubutagatifu bwanjye. Ubusugi bwanjye ni ikimenyetso cy’ubwisanzure n’ubwigenge bwanjye."

Cyamunara izafungurwa ku itariki ya mbere Mata 2014, kandi kuva ubu kugera kuri iyo tariki, ababishishikariye bashobora kuba basura icyo gicuruzwa bifashishije kureba amafoto y’uwo mukobwa cyangwa bagasura blog ye aho asobanurira iby’icyo cyemezo.

Nyamara itangazwa ry’iki cyamunara ryateye bamwe gutekereza no gukwirakwiza ko byaba ari ibihuha cyangwa ikinyoma. Ibi babishingira ku kuba cyamunara izaba ku munsi ufatwa na bamwe nk’uwo kubeshya.

Uyu Munyamerikakazi aje akurikira undi mukobwa wo muri Brezil nawe wari washyize ku isoko ubusugi bwe ku nshuro ya kabiri ku wari kumuha amafaranga menshi.

Catarina Migliorini w’imyaka 21, yamenyekanye ku Isi hose umwaka ushize ubwo yatangazaga ibyo kugurisha ubusugi bwe, bivugwa ko bwaje kwegukanwa n’umuherwe w’Umuyapani wamenyekanye gusa ku izina rya Natsu, bari bemeranyije igiciro cy’ama-livresterling ibihumbi 480.

Nyamara uyu munyeshuri yaje gutangaza ko atahawe ayo mafaranga bituma batanaryamana. Ibi byatumye yongera gushyira ku isoko ubwo busugi.

Kugeza ubu rero ntibiramenyekana niba Elizabeth we azashobora gukora iryo gurisha bigakunda.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru Agezweho

Urwenya

Reba Video