Bang Media

Imyororokere

Video

Inama utari uzi ku mibonano mpuzabitsina

Kwikinisha ku bagore bimaze gufata indi ntera

Abagore bikinisha ntibashaka abagabo

Abagore kwikinisha bimaze gufata indi ntera

Abagore kwikinisha bimaze gufata indi ntera

Mu gihe byari bimenyerewe ko abagabo aribo bafite umubare munini w’ abikinisha mu rwego rwo gukemura ikibazo cyo gushaka gukora imibonano mpuzabitsina igihe batabonye abo bayikorana, ubu noneho n’ abagore bikinisha ngo bamaze kugwira nk’ uko bigaragazwa n’ ubushakashatsi buherutse gushyira ahagaragara n’ umuhanga mu by’ ubuzima bwo mu mutwe Philippe Brenot.

Ubu bushakashatsi bwakozwe n’ umubiligi Philippe Brenot ngo bwasanze abagore bagera kuri 3000 bikinisha mu burya bwo kwikemurira imibonano mpuza bitsina.

Kwikinisha nk’ igikorwa kidatera ugikora isoni


Uyu muhanga mu by’ ubuzima bwo mu mutwe n’ ibijyanye n’ imibonano mpuzabitsina, ngo mu bushakashatsi bwe yifashishije ibibazo aho mu bagore ibihumbi 3. 404, ariko bashobora gukorana imibonano mpuzabitsina n’ abagabo (heterosexuelles), aho buri wese yasubizaga mu ibanga ibibazo.


Abagore bikinisha ntibashaka abagabo kuko baba batabikeneye

Aba bagore rero ngo abenshi wasangaga bibanda ku kuba imibiri yabo itabatera isoni ugereranyije no kuba bajya gusaba umugabo kubafasha muri iki gikorwa.
Topsante dukesha iyi nkuru, ivuga ko ngo abagore 68% aribo biyemereye ko bikinisha kandi ngo babikora kenshi bumva ntacyo bibatwaye, aho ngo abenshi usanga bashobora kwikinisha inshuro nyinshi mu kwezi nka 30%, cyangwa se inshuro imwe mu kwezi, ikindi kandi ngo ntibakenera ibindi bintu byo kubafasha nka film z’ imibonano mpuzabitsina n’ ibindi ngo ahubwo ibitekerezo byabo ni byo bifashisha.

Ese kwikinisha bibamarira iki ?

Ikintu ngo abagore benshi bibandagaho ngo ni ukwishimisha, ikindi ngo bumva bibafasha kwimenya bakamenya ibice byabo bishobora kubafasha kwishima mu gihe babonye uwo bafatanya gutera akabariro, ndetse ngo no kudatakaza igihe bashaka ababafasha rimwe na rimwe ngo ntibanababone cyangwa se bakabumvira ubusa.


Gusa ariko n’ ubwo aba bagore bakoreweho ubu bushakashatsi bo bumva bibafitiye akamaro, urubuga rwa internet sitefeminin.com rwo ruvuga ko ibi bishobora gutuma umugore yikomeretsa imyanya myibarukiro imwe n’ imwe ndetse ngo bitewe n’ uruhare bigira mu kwangiza ubwonko ngo bishobora gutuma umugore yumva ntacyo igitsinagabo kikimumariye mu buzima bwe.
Ikindi ngo hari ubwo umugore asigara nawe yarihaze atakita ku biranga ubwiza bw’ umugore nk’ umusatsi, isura ndetse n’ ibindi kuko nyine aba yumva ntawe akeneye ko amwitaho.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru Agezweho

Urwenya

Reba Video