Bang Media

Imyororokere

Video

Inama utari uzi ku mibonano mpuzabitsina

Umutinganyi ufungiye i Gikondo yatumye Ishyirahamwe HOCA rivuga ko ribangamiwe n’ihutazwa ry’uburenganzira bwa bo

umutinganyi
 Umutinganyi ufungiye kwa Kabuga yatumye Ishyirahamwe HOCA rivuga ko ribangamiwe n’ihutazwa ry’uburenganzira bwa bo

Ishyirahamwe ry’urubyiruko rurwanya SIDA mu mujyi wa Kigali, HOCA rizwiho kuba ryiganjemo abakora imibonano mpuzabitsina n’abo babisangiye, bitwa abatinganyi, riravuga ko rihangayikishijwe n’uburenganzira bwa bo buri kubangamirwa cyane, kubera umwe muri bo ufungiye kwa Kabuga.

Umwe mu bayobozi b’iryo shyirahamwe Radio Isango Star, dukesha iyi nkuru, yise Gatoya, yavuze ko nyuma y’itegeko rihashya abatinganyi mu gihugu cya Uganda, abo mu Rwanda na bo batangiye guhohoterwa mu buryo budasanzwe.

Gatoya yagize ati : "Hari umusore wacu ufite imyaka 22 amaze iminsi irenga icyumweru afungiwe i Gikondo kwa Kabuga, yatawe muri yombi na Police ariko mu buryo bw’akarengane."

Iryo shyirahamwe rivuga ko itabwa muri yombi ry’uwo mutinganyi ryakozwe mu buryo bwo "kubagendaho", ngo kuko yari agiye mu nzu rusange zitunganya imisatsi, inzara n’ibindi (saloon de coiffure), abandi bantu bamubona bagatangira kumukoba, bamuserereza "banamucira mu maso", na we agira umujinya arabasubiza, Police ije iba ari we ita muri yombi abandi irabareka.

Gatoya yakomeje agira ati : "Bahise bamutwara kubera uburyo babonaga uko ateye, kandi bari batonganye bose, ndetse ari na bo bamushotoye", Gatoya akibaza ati : "Ubwo ni gute abantu batongana bisanzwe, abantu bagahuruza Police na yo igahita ifunga umutu umwe nta n’iperereza rihagije rikozwe ?"

Ikindi kibazo cyivugwa n’iryo huriro ko kibateye inkeke ni uko ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali buyobora ikigo gikusanyirizwamo inzerererezi, butari kubemerera gusura uwo mutinganyi.

Gatoya yagize ati : "Turasaba nibura ko batwemerera kumusura, tukamenya uko abayeho, n’ikibazo afite, hashize icyumweru cyose nta muntu wemererwa kumugeraho."

Umuvugizi wa Police mu mujyi wa Kigali, Urbain Mwiseneza yavuze ikibazo cy’uwo mutinganyi atakizi, ariko yatubwiye ko niba yaratawe muri yombi akajyanwa i Gikondo, yaba yarafashwe nk’inzererezi.

Aseka cyane yagize ati : "Mumbabarire guseka cyane, icyo kintu mu Rwanda kirabujijwe, ariko nta tegeko rigihana"

Pontien Umuyobozi w’Ikigo gikusanyirizwamo inzerezi kiri i Gikondo ahazwi nko kwa Kabuga yabwiye Radio Isango Star, ko ibivugwa n’abo batinganyi atari ukuri.

Pontien yagize ati : "Abo bantu nta bo twigeze tubona baza ku kigo cyacu, biratangaje kumva bavuga ngo twabimye umuntu wa bo, nyamara twebwe ahubwo tuba tugize amahirwe yo kubona ababyeyi be."

Pontien yongeyeho ko n’ubwo na we atazi neza niba uwo mutinganyi ahari koko, ariko ngo abo bavuga ko bashaka kumusura bajye kumureba amarembo arafunguye.

Igihugu cya Uganda nicyo giherutse gutora itegeko ribuza ibikorwa by’ubutinganyi ku banyagihugu bose, gusa mu Rwanda nta tegeko ribuza cyangwa rihana ubutinganyi rihari.

Ibisobanuro bya polici y’igihugu nk’urwego rw’ubugenzacyaha, bivuga ko nta mutinganyi mu Rwanda urahanirwa uko ateye cyangwa kuryamana n’abo bahuje ibitsina, ariko ngo igihe babikoreye mu ruhame nta kabuza bahanwa n’itegeko ry’urukozasoni, cyangwa igihe umutinganyi yakoresha imibonano mpuzamitsina n’uwo babihuje, amufashe ku ngufu, uyu na we ntibishidikanywaho, ahita ahanishwa itegeko ryo gufata ku ngufu.

Radio Isango Star
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru Agezweho

Urwenya

Reba Video