Bang Media

Imyororokere

Video

Inama utari uzi ku mibonano mpuzabitsina

Abatinganyikazi ntibacyihishira muri Kigali

Abatinganyikazi ntibacyihishira

Abakobwa bagenda bafatanye nk'umusore n'inkumi

abakobwa baryamana n'abo bahuje igitsina
Kuwa Gatandatu mu birori byo gutoranya abahanzi 10 bazakomeza mu irushanwa rya Primus Guma Guma ku nshuro ya Kane byabereye i Gikondo, abatinganyikazi bari mu babyitabiriye bareruye nyuma yo kwinjirwa na ka manyinaya bavuga ko no mu Rwanda bahari kandi babayeho neza kuko bicecekera.

Bamwe muri abo batinganyikazi batuye mu duce dutangukanye tw’umujyi wa Kigali, babwiye umunyamakuru wa IGIHE ko n’ubwo ibyo bakora, mu Rwanda binyuranyije n’umuco waho kandi ababizi, ngo ubundi ababyeho neza nta kibazo kuko nta muntu wari wabahemukira.

Umwe muri aba bakobwa ubona yitwara gihungu, akaba anavuga ko ari umugabo wa mugenzi we w’umukobwa, yavuze ko impamvu badakunze kwigaragaza ari uko baba banga ko hari ababagirira nabi kuko abantu bose badateye kimwe ku kuba babasha kubyihanganira.

Yagize ati “Ntidushobora kwigaragaza, kuko dushobora gushiduka hari abatugiriye nabi. Noneho na nyuma y’aho i Bugande batangiriye ibintu by’akato kuri bagenzi bacu bahatuye, natwe twahisemo kujya twibanira mu mutuzo kandi bucece mu ibanga, kubera gutinya ko byazaduteza ingaruka natwe.”

Yakomeje agira ati “Njye ndi umuhungu, kandi nteye nkabo. Sinibaza rero uburyo abantu bakurikirana ubuzima bwacu mu gihe buri muntu wese aba akwiye gukora ibyo ashaka.”

Undi mukobwa wagaragaraga nk’ukiri muto ku isura, yabwiye IGIHE ko yumva gukundana na mugenzi we nta kibazo kibirimo.

Yagize ati “Kuki mutwibazaho ? Ese hari itegeko mu Rwanda riduhana cyangwa ritubuza kubana cyangwa gukorana imibonano ? Kuki mudakwiye kutureka tukabaho uko twifuza ?”

Yakomeje agira ati “ndi umukobwa kandi numva nishimiye gukundanana mugenzi wanjye kuko arizo swingi zanjye”

Yakomeje avuga ko yumva nta muntu ukwiye kubabaza uko bakora imibonano mpuzabitsina ubwabo, ngo kuko nta n’uwari yabaza umugore n’umugabo n’umwe uko bayikora kuko bashobora no gusanga bayikora uburyo butandukanye n’ubwo bo bazi, ngo uretse gusa gushaka kubinjirira mu buzima nk’uko uyu mukobwa yasoje abivuze.

IGIHE
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



3 comments:

Anonymous said...

ariko babuziki ko imboro zihari zishoboye nibahamagare kuri 0789222587

Anonymous said...

ni akumiro gusa

Anonymous said...

ni basigeho kuko byaca umuryango nyarwanda rwose

Post a Comment

 

Amakuru Agezweho

Urwenya

Reba Video