![]() |
| Agakingirizo |
OMS yifuza ko abana bo mu mashuri guhera ku myaka 12 bakwigishwa isomo rijyanye n’imibonano mpuzabitsina, kandi bagatangira gukoresha imiti ibuza gusama nk’uko tubikesha urubuga topsante.
Ubukangurambaga ku ikoreshwa ry’imiti ibuza gusama, bizajya bikorwa ku ishuri, bikorwe no mu rugo, nk’uko OMS ikomeza ibitangaza.
« Benshi mu babyeyi ntibabikorera mu rugo, cyane cyane muri Afurika » nk’uko byasobanuwe n’Umuyobozi w’ishami rishinzwe ubushakashatsi n’ubuzima muri OMS mu kiganiro n’abanyamakuru.
OMS ishimangira ko gahunda zigisha ubuzima bw’imyororokere mu burezi cyane cyane izemejwe n’ubushakashatsi ko zigenewe urubyiruko. Muri izi gahunda hagarukwa no kwigisha abana gukoresha udukingirizo.
Bivugwa ko ku Isi habarurwa abagore bagera kuri miliyoni 222 bakoresha uburyo bubarinda gusama ariko ntibubagirire akamaro bitewe n’uburyo babukoresheje.

0 comments:
Post a Comment