Posted by http://igitsina.topstories24.com
![]() |
| Bamwe mu bapasiteri, basenga bakorakora abakobwa cyangwa abadamu mu myanya idawiye |
Bikaba bimaze kugaragara ko aba bakozi b’Imana bagaragaza imyitwarire itari myiza ,nko kugerageza kwiba amaturo cyangwa amafaranga y’abakristu bayajyana mu bikorwa byabo bwite n’ibindi bitandukanye bakura munsengero.
Ibi bikorwa bitari byiza namba cyangwase ibyo twakwita imyitwarire mibi kuraba bayobozi bamwe na bamwe bamatorero, bibabaza abakiristu ndetse bakaba babona ko atari urugero rwiza baba baha abo bayoboye. Nyamara igiteye isoni n’agahinda, ni ukubona umupasiteri yifata mu gihe hari uwo ari gusengera by’umwihariko w’igitsinagore , agatangira kumukorakora mumabere no muyindi myanya yubashywe kubagore, ariko amubwira amagambo y’urukundo kandi bari bari mumwanya wamasengesho
Hari n’abasigaye babifuza ndeste udasize icyo twakwita akanyabugabo akabivuga cyangwa se agahitamo kumutumaho mucyumba cy’amasengesho, akamufata kungufu.
Bamwe mubaduhaye ibitekerezo, bavuga ko abakobwa ndetse na bamwe mubadamu b’iki gihe basigaye bambara imyenda iteye isoni. ndetse akaba ari nayo mpamvu ituma benshi mubakozi b’Imana bagwa mucyaha, ugasanga bakoze ibitagombaga gukorwa.
Ese wowe ubona umuti waba uwuhe? ni abakobwa bambara imyambaro itajyanye n’igikorwa bagiye gukora, cyangwa ni bamwe mubakuru bamatorero(pasiteri) bafite imico itari myiza.
Ibitekerezo byanyu birakenewe, mukurebera hamwe umuti w’iki kibazo gihangayikishije benshi.
Inkuru ya Menyanibi.com
Kurikira Igitsinakuri facebook
http://www.facebook.com/Igitsina(Groupe)
http://www.facebook.com/Igitsina(Page)

0 comments:
Post a Comment