Ni indwara ibabaje cyane, ituma abantu bashobora gukoresha imibiri yabo ibyo umuntu yakwita amahano. Imibonano mpuzabitsina ni ikintu gisanzwe ndetse iyo ikozwe mu gihe kandi neza nta kibi cyayo. Ariko, iyo bikabije kuyikora no kuyifuza uba ugeze aho bihinduka indwara ikokama. Mu gihe abagabo benshi kurusha abagore aribo bagaragaza kokamwa no guhuza ibitsina abagore cyangwa abakobwa nabo bibabaho cyane bakokamwa n’iki kintu nk’uko bitangazwa n’inzobere zo muri USAF Academy.
Muri iki gihe havugwa cyane ingeso y’ubusambanyi yokamye abana n’abakuru ibitsina byombi, benshi muri bo bashobora kuba bafite iyi ndwara yo kubatwa n’igitsina ariko batabizi.
Ibi ni bimwe mu bimenyetso bitandatu byo kokamwa no gukora imibonano mpuzabitsina ni ibi;
6. KOKAMWA N’IBITEKEREZO BIGANA KU BITSINA
Uzasanga abantu bari kugana muri iki kibazo iyo bageze kuri mudasobwa aribyo bareba, kuri za telephone zigendanwa bahorana amashusho y'igitsina ndetse bashaka agezweho, amasah ay’umunsi ugasanga hari ayo afatamo ari muri ibi bikorwa kandi batabasha kubihagarika, ibiganiro byabo kuri za chat za Internet no kuganira n’inshuti bisanzwe biba biganisha akenshi kuri igitsina.
5. KWIKINISHA BIHORAHO
Kwikinisha rimwe na rimwe ni byiza, ariko hari abo uzasanga babikora inshuri irenze imwe buri munsi, reba neza inshuro ubikora niba ari kenshi urarwaye kokamwa no guhuza ibitsina niba atari na kenshi ariko ari ibintu ukora ku buryo buhoraho uri kugana kuri uko kubatwa n’igitsina.
4. KURYAMANA N’ABANTU BENSHI
Niba urayamana n’abantu benshi menya ko biteye ikibazo ubuzima bwawe, kandi ari ikimenyetso cyo kubatwa no gukora imibonano mpuzabitsina. Niba ufite uwo mubikorana umwe cyangwa se uwo mwashakanye ariko ukamuca inyuma urimo uragana mu nzira yo kubatwa n’iyo ngeso.
3. KWIRINDA URUKUNDO
Urukundo nyarwo ni kimwe mu bintu bishobora kuganisha ku gukora imibonano mpuzabitsina n’uwo ukunda, uwokamye n’imibonano uzamubwirwa no kuba adashaka urukundo, iyo mumaze kuryamana nta kindi aba yumva cyakurikiraho kirenze ibyo, nta rukundo rwimbitse aba ashaka, yongera kukubwira ko agukunze yongeye kubishaka gutyo gutyo, uwo nawe ni umurwayi cyangwa uri kugana ku burwayi bwo kokamwa no gukunda guhuza ibitsina
2. GUSHIRA ISONI IMBERE YA RUBANDA
Si ukwambara ubusa gusa cyangwa ibijya kumera nkabyo imbere y’abantu cyangwa kwigaragaza utyo ku mbuga nkoranyambaga. Ariko no kuba umuntu ashobora gutinyuka kwigaragaza cyane cyane agaragaza umubiri we uko uteye imbere y’abantu benshi kandi nta cyubahiro ubona abahaye. Akenshi usanga iyo bitari nk’ubusazi biba ari cyangwa bigana kuri burwayi bwo kokamwa no guhuza ibitsina.
1. IBYAHA BIKOMEYE
Iyo uku kokamwa n’igitsina bikurenze ubirwaye atangira kugura ku buryo buhoraho, buri munsi indaya. Bikagera aho atangira gukora ibikorwa birimo kwiheba, gufata ku ngufu kuko urwaye aba yumva umuntu wese abonye bagomba kuryamana kandi vuba, gusambanya abana ndetse no gukora amahano nko gusambana/gusambanya umubyeyi, mushiki cyangwa musaza wawe. Iyo bigeze aha ibintu biba bikomeye cyane, urwaye aba arembye.
USAF Academy/Umuseke
Kurikira Igitsinakuri facebook
http://www.facebook.com/Igitsina(Groupe)
http://www.facebook.com/Igitsina(Page)

0 comments:
Post a Comment