Minisitiri w’Uburezi yamaganiye kure ishyirwa ry’udukingirizo mu mashuri
Minisitiri w’Uburezi, Dr. Biruta Vincent yikoma igitekerezo cyo gukwiza udukingirizo mu mashuri yisumbuye mu rwego rwo kugabanya ibyago n’umubare w’abangavu batwita bari mu mashuri yisumbuye.
Dr. Biruta yashimangiye ko gukwiza udukingirizo atari ho kakwiriye gushakirwa igisubizo kuri iki kibazo nubwo byakunze kugaragara ko abangavu batwitira mu mashuri inda batiteguye kandi batifuza.
Minisitiri Dr. Biruta yabitangaje tariki ya 10 Gashyantare 2014, ubwo yifatanyaga na Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Agnes Binagwaho mu kwakira inkunga ya Global Fund yatangiwe gukoreshwa muri gahunda zo kurwanya no gukumira virusi itera SIDA kugeza muri 2015.
Dr. Biruta yagize ati “Ntidukwiye gushakira igisubizo mu gukwiza udukingirizo mu mashuri ahubwo dukwiye kukibona mu guhindurira urubyiruko imyumvire no kubafasha mu myitwarire.”
Iki kibazo cyabajijwe n’abanyamakuru bagendeye ku mubare wagaragaye mu mashuri yisumbuye no mu burezi bw’ibanze bw’imyaka 12 mu mwaka wa 2012 ahavugwaga abangavu basaga 30 batwaye inda z’indaro.
Uyu mubare wagaragaye cyane cyane mu bigo byo mu karere ka Karongi, Huye n’ ahandi by’umwihariko mu ntara y’i Burasirazuba.
Nubwo nta mubare uratangazwa w’abazitwaye mu mwaka ushize wa 2013, ababyeyi bafite abana biga mu mashuri yisumbuye na bo ntibavuga rumwe ku ikwizwa ry’udukingirizo mu mashuri.
Umubare munini wemeza ko ikoreshwa ry’udukingirizo binyuranye n’umuco nyarwanda ndetse bitari binakwiye no gukoreshwa no muri za Kaminuza aho bimaze kuba akamenyero.
Gusa abandi bo bemeza ko udukingirizo twagira umusaruro kuko wenda uwageze aho gusambana yajya abona ubutabazi bwa hafi bwamurinda gutwita no kuba yakwandura Virusi itera SIDA.
Kalisa Emmanuel, umwe muri aba babyeyi yagiza ati “Abavuga ko binyuranye n’umuco nyarwanda, nababwira ko warangije kwangirika ahubwo hakenewe ingamba zo kurinda ibikomeje kwangizwa n’uko wangiritse.”
Minisiteri y’Uburezi ikomeje gahunda yo gukangurira abarezi kujya basobanurira buri gihe abanyeshuri mu mashuri yisumbuye ingaruka zo kwishora mu busambanyi bakiri bato cyane ko benshi muri bo baba bataragera igihe cyo kwifatira ibyemezo.
Gahunda yo kuganiriza abanyeshuri ku buzima bw’imyororokere iherutse gushimangirwa na Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, ariko inagaragaza ko abatwita kenshi baba babitewe no gushakisha indonke kubera ubukene no kutanyurwa.
IGIHE

0 comments:
Post a Comment