Bang Media

Imyororokere

Video

Inama utari uzi ku mibonano mpuzabitsina

Hakozwe isutiye yifungura kubera urukundo

isutiye yifungura kubera urukundo
Hakozwe isutiye yifungura kubera urukundo




Ikigo cyo mu Buyapani cyakoze isutiye yifungura ntawe uyikozeho. Iyi sutiye ikaba yifungura iyo umugore cyangwa umukobwa ahuye n’umugabo akunda cyane.

Huffington post dukesha iyi nkuru, ivuga ko iyi sutiye yiswe “urukundo rw’ukuri mu igeragezwa” igaragaza icyo umugore yiyumvamo, yakozwe n’uruganda rw’imyenda rwitwa “Ravijour”.

Nk’uko bigaragara mu mashusho yo kwamamaza, iyi sutiye ikozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga, bayishyizemo porogaramu ku buryo ikorana n’imiterere y’umutima, igahita yohereza ibisubizo ibonye muri telefone ya nyirayo yo mu bwoko bwa “smartphone” kugira ngo ibisesengure.

Iyo uwambaye iyi sutiye ahuye n’umugabo umutima we ukamwishimira, yo ubwayo ihita yifungura. Iyo kandi nta rukundo amufitiye, yanga gufunguka nubwo hakoreshwa imbaraga.

Nta tariki irashyirwa ahagaragara iyi sutiye izagerera ku isoko, ikigaragara ngo ni uko izishimirwa n’abatari bake.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru Agezweho

Urwenya

Reba Video