Bang Media

Imyororokere

Video

Inama utari uzi ku mibonano mpuzabitsina

Bakatiwe imyaka 200 kubera gusambanya abakobwa ku ngufu bagapfa bahujwe na facebook

ibyaha kuri facebook
Bakatiwe gufungwa imyaka 200 ku gusambanya abangavu bagapfa bahujwe na facebook

Eduardo Chen na Saul Garcia Arriaza bo muri Guatemala bakatiwe gufungwa imyaka 200 nk’uko amakuru yatangajwe n’inkiko zo muri icyo gihugu kuri uyu wa gatandatu, bahamwe n’icyaha cyo kwica no gufata ku ngufu abangavu babiri bari baramenyaniye ku rubuga nkoranyambaga rwa facebook.


Abo bakobwa bafashwe ku ngufu ni Heydi Montufar Lorenzana w’imyaka 16 na Heiser Alexandra Mercado Santos w’imyaka 18 nk’uko tubikesha zee.news.

Urukiko rwemeje ko aba bagabo bagomba gufungwa iyi myaka, nyuma y’aho mu mwaka wa 2011, bahuzwaga na facebook n’aba bakobwa, baganiriye bemeranya ko bahura bakaganira.

Aba bakobwa ntibajuyaje kwemera ubutumire, bahuye bafashwe ku ngufu baranicwa, imirambo yabo iboneka nyuma y’iminsi 6 mu majyepfo y’Umujyu wa Amatitlan muri Guatemala.

Hari hifujwe ko aba bagabo bahanishwa igifungo cy’imyaak 308 ariko bakatiwe 200 buri wese.

Iyi ngo niyo nshuro ya mbere icyaha nk’iki gikozwe muri Guatemala, binyuze kuri Facebook.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru Agezweho

Urwenya

Reba Video