http://igitsina.topstories24.com
Mushimiyimana Vestina w’imyaka 20 y’amavuko ukora umwuga w’uburaya mu Mudugudu w’Indatwa mu Kagari ka Rwezamenyo ya I, Umurenge wa Rwezamenyo ku cyumweru ku ya 7 Ukuboza yari yivuganye umugabo utaramenyekana izina nyuma y’uko baryamanye akabura mafaranga y’u Rwanda ibihumbi bibiri (2000) yo kumwishyura. Mushimiyimana wiyemerera ko ari indaya anemera ko yahondaguye umugabo bari bamaze gukorana imibonano mpuzabitsina yarangiza agashaka kumurwanya.
Yagize ati “Yaje dupanga ko ari ibihumbi bibiri agaturu kamwe (inshuro imwe) ariko amaze kurangiza yanze kundiha ahubwo ambwira ko ashaka indi turu ndanga, nkomeje kumwishyuza mbona ashatse kuniga ni bwo nakuruye ikinyururu ndakimukubita."
Yakomeje avuga ko we ubwe atari kurusha ingufu uwo mugabo adafashijwe na mugenzi we witwa Mahoro bakodesha mu nzu imwe. Ati “Ndemera icyaha ariko nabitewe n’uko yashatse kumpuguza kandi ariho nkura umugati w’abana.”
Mushimiyimana ari mu maboko ya polisi akurikiranyweho gukubita no gukomeretsa abigambiriye; bivugwa ko ashobora no gukurikiranwaho kwica mu gihe uwo yakomerekeje apfuye.
Igipangu aba bagore babamo gikomeje gutera impungenge kuko gikorerwamo uburaya cyane ko inzu babamo bagiye bazihindra bazicamo ibyuma byinshi kugira ngo babashe kujya bakiriramo abantu benshi.
Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza mu Mudugudu w’Indatwa, Uwayisenga Annonciata, avuga ko hari hakwiye gufatwa izindi ngamba kuko batewe impungenge nyinshi n’ibikorwa by’izo ndaya.
Yagize ati “Rwose ntacyo tudakora nk’ubuyobozi kuko indaya nyinshi aha turazifata bakazijyana kuri polisi, ejo tukongera tukazibona zongera kudutesha umutwe.”
Yakomeje avuga ko bakomeje gushaka uko aba bakora uburaya bakwigishwa no kubakangurira kureka uwo mwuga nubwo bamwe muri bo batabikozwa.Uwayisenga avuga ko Umudugudu w’Indatwa wugarijwe cyane n’ibikorwa by’indaya habarurwamo abakora uburya bagera ku 100.
Nta bihano iki gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda giteganyiriza umuntu ukora uburaya, ariko hari “amabwiriza” ubukora asabwa kubahiriza.
Ayo ni ukutarenga imbibi zagenwe n’urukiko, kudatarabukira ahantu havuzwe n’urukiko, ukwivuza, gufatirwa icyemezo cy’igenzura no kwitaba buri gihe inzego z’imirimo cyangwa z’ubuyobozi zagenwe n’Urukiko.
Ukora uburaya mu gihe atubahirije aya mabwiriza cyangwa akanyuranya na yo, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atatu (3) ariko kitageze ku mezi atandatu (6), nk’uko bigenwa n’akiciro ka mbere k’iyi ngingo.
http://www.facebook.com/Igitsina(Page)
Imyororokere
Video
Inama utari uzi ku mibonano mpuzabitsina
Indaya yari yivuganye uwabuze amafaranga 2000 yo kuyishyura
Uwayisenga Annonciate ushinzwe imibereho myiza mu mudugudu w'indatwa
Ari kumwe na mahoro wamufashije
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
0 comments:
Post a Comment