http://igitsina.topstories24.com
Abaharanira ko uburenganzira bw’abatinganyi bwubahirizwa bibumbiye mu miryango nka The New Ways Ministry na DignityUSA baciwe intege no kubona Papa n’aba karidinali bamushyigikiye banze kwemeza ko abatinganyi abafite uburenganzira nk’ubw’abandi muri Kiliziya gatulika harimo no gusezeranywa nk’abashakanye.
Papa asohotse muri Synode
Inyandiko bigagaho barebaga niba icyifuzo cy’uko n’abatinganyi bakwemererwa gushakana bagasezerana imbere y’imana, kandi bareberaga hamwe niba umwe mu bashakanye watandukanye na mugenzi we yakwemererwa kongera gushaka agahabwa umugisha muri Kiliziya Gatulika.
Ibi ariko Papa n’abakardinali bamushyigikiye banze kubitorera maze bihita bivanwa ku byari bwandikwe mu myanzuro ya nyuma ya Synode.
Hari abavuga ko kuba byonyine Kiliziya yaremeye kwicara ikavuga kuri iyi ngingo ari intambwe nziza itanga icyizere ko n’ibindi bizashoboka.
BBC yemeza ko ibindi byose byari ku rutonde rw’ibyigwa byemejwe uretse ikireba abatinganyi.
Iyi Synode izasubukurwa umwaka utaha harebwa kuri ibi bibazo.
Abenshi muri muri iyi snyode banze gutorera ko ubutinganyi bwemerwa
Kurikira http://igitsina.topstories24.com kuri facebookPapa asohotse muri Synode
Abenshi muri muri iyi snyode banze gutorera ko ubutinganyi bwemerwa
http://www.facebook.com/Igitsina(Groupe)
http://www.facebook.com/Igitsina(Page)
0 comments:
Post a Comment