http://igitsina.topstories24.com
Umukobwa w’imyaka 18 y’amavuko afungiye kuri polisi y’umurenge wa Ruhuha mu karere ka Bugesera akekwaho gukoresha imibonano mpuzabitsina umwana w’umuhungu w’imyaka ine yari ashinzwe kurera.
Uyu mukobwa yatawe muri yombi nyuma y’aho ababyeyi b’uyu mwana basangaga umwana wabo agitsina cye cyabyimbye ndetse kinafite udusebe niko guhita bitabaza polisi ihita imuta muri yombi nk’uko bivugwa na se w’umwana.
Ati “ubusanzwe uyu mukobwa yararanaga n’uyu mwana, ikindi kandi niwe wamwitagaho igihe cyose banasigarana mu rugo kuko twe akenshi twatahaga bitinze”.
Hagati aho uwo mwana yajyanwe gukorerwa ibizamini kugirango hamenyekane neza koko niba uwo mwana yarakoreshejwe imibonano mpuzabitsina.
Aho afungiye kuri sitasiyo ya polisi uwo mukobwa arahakana ko atigeze na rimwe akoresha uwo mwana imibonano mpuzabitsina.
Polisi yo itangaza ko ibisubizo bizatangwa na muganga aribyo izashingiraho ihamya cyangwa yemeza ko uwo mwana yasambanyijwe, ndetse ikaba igikomeje iperereza.
Ababyeyi b’uyu mwana batuye mu mudugudu wa Ngeruka mu kagari ka Ngeruka mu murenge wa Ngeruka mu karere ka Bugesera.
via Kigalitoday.com
Kurikira http://igitsina.topstories24.com kuri facebook
http://www.facebook.com/Igitsina(Groupe)
http://www.facebook.com/Igitsina(Page)
Imyororokere
Video
Inama utari uzi ku mibonano mpuzabitsina
Bugesera-Ruhuha:Umukobwa arakekwaho gusambanya umwana w’umuhungu w’imyaka 4
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
0 comments:
Post a Comment