http://igitsina.topstories24.com
USA – Umugore witwa Tatiana Williams amaze imyaka 20 yibagisha ikibuno agamije kucyongeresha ngo kirusheho kuba nk’uko acyifuza. Kuva yatangira gukora ibi amaze gubitangaho ibihumbi 60 by’amadolari y’Amerika ni arenga miliyoni 41 y’u Rwanda. Yasabye abaganga kumwongerera ubunini bw’amabere, amayunguyungu ndetse n’amatama bayagira manini kandi atoshye.
Yemeye kwishyura ibihumbi 60 by’amadolari ngo abone iki kibuno
Nubwo we yivugira ko hari abandi bagore bageregeje ibi bikaza bakasiga ubuzima, yemeza ko yabikoze abishaka kandi ko ikiguzi byamutwaye ntacyo kivuze agereranyije n’ubwiza abona afite.
Inshuti ze zikunda kumwita Nick Minaj, umuraperi kazi w’Umunyamerika ukunzwe n’urubyiruko rwinshi ku Isi nawe wanyuze inzira nk’iyi ngo amere uko ari ubu.
Williams aba muri Miami, Florida, yiyongeresheje ubwiza akoresheje abaganga mu buryo butemewe n’amategeko.
Yagize ati: “ Ndabizi neza ko ubu buvuzi hari abo bwahitanye nyuma yo guterwa umuti wa silicone abandi ntibabashe kugenda ariko icyo nakundiye aba baganga batemewe n’uko badahenda kandi bagakora ibintu uko ubyifuza”
Williams avuga ko akunda cyane umugore wa Kanye West witwa Kim Kardashian uzwi mu biganiro atanga kuri Television byitwa Keeping Up with the Kardashians. Uyu nawe bivugwa ko umubiri afite ubu ari uwo yacurishije.
Yagize ati: “Mbona Kim ariwe mugore uteye neza kurusha abandi ku Isi kandi ngomba kumera nkawe.”
Akavuga ko abamugereranya na Nick Minaj bibeshya kuko yamutanze kuvuka kandi ngo akaba amuhiga mu bwiza.
Kuko muri Amerika ibi bitemewe, yagiye mu gihugu cya Mexique gukoresherezayo ubu ‘buvuzi’ nyuma avayo agaruka muri Miami ari naho bamugereye ku ngingo bakamuha ikibuno, amabere n’amayunguyungu yifuzaga.
Uyu mugore yemeza ko yagiye mu bitaro rimwe ubwo umwe mu baganga yamukomerekeje ku gihaha ubwo yamuteraga urushinge rwongera imisemburo ituma amabere aba manini.
We yemeza ko ubu abayeho neza mu bizima buryoshye aho abagabo bose baba bamwifuza.
Ati: “Abagabo barankunda cyane. Bamfata nk’umwamikazi. Ubu nta mukunzi mfite ariko nimubona tuzabyumva kimwe n’ubwo atari wo mushinga wanjye wihutirwa.”
Umwe mu nshuti ze witwa Valencia Santiago w’imyaka 39 avuga ko hari abandi bagore batangiye kwibagisha bashaka kumera nka Williams.
Abaganga bemeza ko kwibagisha ugamije guhindura umubiri wawe bihenda cyane kandi bishobora kuteza indwara zikomeye zirimo za Kanseri z’uruhu n’izindi.
Yahoze ari umuhungu
Akimara kuba umukobwa yari agiteye nk’abasore
Yahisemo guca iy’ibusamo ngo arebe ko isura ye n’ikimero yabihindura
Ubu ngo yumva bamwita umwamikazi!!!!
Ubu buvuzi budasanzwe benshi ngo babugwamo abandi bukabatera Cancer
Ubu ngo yishimira uko ari uko
Kurikira http://igitsina.topstories24.com kuri facebook
http://www.facebook.com/Igitsina(Groupe)
http://www.facebook.com/Igitsina(Page)
0 comments:
Post a Comment