![]() |
| Beyonce ni we muhanzi w’umwiraburakazi uhembwa menshi |
Nk’uko byagaragajwe n’icyegeranyo cyakozwe na Billboard Magazine, uyu muhanzikazi yaje kuri uyu mwanya nyuma yo kubona umusaruro w’amafaranga yavanye mu bitaramo yakoze mu mwaka wa 2013 akabyita Mrs. Carter World Tour. Iki kinyamakuru cyatangaje ko Beyonce yakuyemo asaga miliyoni 200 z’amadorali ya Amerika.
Ibi ngo byerekanye ko, uyu mugore ari we ufite umubare munini w’abafana bamukunda cyane kandi bishyura amafaranga menshi kugira ngo barebe igitaramo cye.
Nyuma y’ibi bitaramo Beyonce yakoreye mu bihugu 23, ku migabane ine, amaze gukusanyiriza hamwe amafaranga yavanyemo, iki kinyamakuru cyaje gusanga asaga gato miliyoni 216 z’amadorali (126 z’amapawundi) akabakaba amafaranga y’u Rwanda 147, 960,000,000.
Beyonce aciye agahigo k’umuhanzi uhembwa menshi ibihe byose, nyuma ya Prince. Michael Jackson na Janet Jackson bahoze bahagaze kuri uyu mwanya mu myaka ishize.
Muri ibi bitaramo 126 byamaze igihe kingana n’umwaka, Beyonce yagurishije amatike 1,800,000. Ibitaramo bya nyuma 25 uyu mugore yakoreye i Burayi, yasaruyemo amadorali 41,100,000
Beyonce abaye umuhanzi w’umwirabura uhembwa menshi ibihe byose, nyuma y’ukwezi kumwe umugabo we Jay Z aje ku mwanya wa gatatu mu baraperi binjije amafaranga menshi ku isi mu mwaka wa 2013.
Kurikira Igitsinakuri facebook
http://www.facebook.com/Igitsina(Groupe)
http://www.facebook.com/Igitsina(Page)

0 comments:
Post a Comment