Bang Media

Imyororokere

Video

Inama utari uzi ku mibonano mpuzabitsina

Umupasiteri yasabye abagore kujya basenga batambaye amakariso

Kenya-Umupasiteri yasabye abagore kujya basenga batambaye amakariso
Reverend Njohi, Umupasiteri uzwi cyane i Nairobi muri Kenya yasabye abakirisitu b’abagore kujya bitabira amasengesho batambaye imyenda y’imbere nk’amakariso n’amasutiye abumvisha uburyo umwuka wera uzinjira mu mibiri ya bo byihuse.

Nk’uko tubikesha urubuga rw’ikinyamakuru Nigerian Watch, Rev. Njohi yabisabye abagore mu gihe cy’amasengesho yo kuramya Imana mu rusengero rwitwa Lord’s Propeller Redemption Church ruherereye i Nairobi.

Nyuma y’ibiganiro by’abasaza b’uburusengero bibanda kuri iki kibazo, Pasiteri yaje kwisubiraho avuga ko abagore badakwiye kwambara amapantaro n’amasutiye igihe baje gusenga.

Ubwo yashakaga kumvikanisha aya mategeko yashyizeho Rev. Njohi yavuze ko iyo ugiye mu rusengero uba ugomba kuba wibohoye mu by’umubiri n’iby’umwuka kugira ngo ubone kwakira Kirisitu.

Rev. Njohi yasobanuye ko kwambara imyenda y’imbere ku bagore n’abakobwa bitajyanye n’ubushake bw’Imana, anasobanurira abayoboke be ingaruka zitandukanye bifite nibaba babikora mu bwihisho.

Ku Cyumweru kibanziriza icyo kuwa 2 Werurwe 2014, umwe mu bayoboke b’iri dini yatanze ubuhamya bw’uko abagore n’ abakobwa bose b’iri dini bari bumviye pasitoro ku cyemezo yari yafashe cyo kutambara amapantaro n’utwenda dufunga amabere.

Abagore bari basabwe kugenzura abakobwa ba bo mbere yo kwinjira mu rusengero ku Cyumweru kugira ngo bahamye neza ko bumviye ubutumwa ku buryo na bo bakwakira Kirisitu nk’abandi.

Urusengero rwa Rev. Njohi ruherereye mu gace ka Dandora ya kabiri kavugwaho kuba ari kamwe mu duce tubonekamo umwanda ukabije, kakaba ari n’agace kahindutse akajagari guhera mu 1977 bitewe n’ubwiyongere bw’abaturage muri Kenya.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru Agezweho

Urwenya

Reba Video