![]() |
Ikinyamakuru 7sur7 gitangaza ko ibyavuye muri ubu bushakashatsi byatangarijwe abanyamakuru mu Bubiligi tariki ya 23 Ukwakira, bigaragaza ko ikibazo cyo kurangiza vuba kiza mbere y’ibindi bibazo abagabo b’Ababiligi bafite mu bijyanye n’imibonano mpuzabitsina, abagera kuri 25% bafite ikibazo cyo kutifuza gukora imibonano mpuzabitsina, 23% mu babajijwe bavuze ko bumva nta bushake bafite, mu gihe 12% bavuze ko batajya barangiza.
75% by’abagabo barangiza vuba, ngo bibagiraho ingaruka mu bizima bw’abashakanye, kandi bigatuma nabo ubwabo batigirira icyizere.
Abakoze ubu bushakashatsi kandi bavuga ko Ababiligi batatu kuri bane (3/4) bumva ko ubuzima bwabo bw’imibonano mpuzabitsina bushobora kugira impinduka.
Ku bijyanye n’iki kibazo cyo kurangiza vuba, bamwe mu bagore babajijwe bavuze ko bitababaza kandi bitabashimisha, umugore umwe mu bagore batanu (1/5) niwe wavuze ko abangamirwa no kurangiza vuba k’umugabo we, akifuza ko yajya agenzura kurangiza kwe.
56% by’abagabo babajiwe, bifuza ko kurangiza kwabo byajya bitinda, mu gihe 8/10 bavuze ko biteguye no kuba bafata imiti mu gihe bayandikiwe na muganga, ariko bakajya barangiza batinze.
7sur7

0 comments:
Post a Comment