Bang Media

Imyororokere

Video

Inama utari uzi ku mibonano mpuzabitsina

Ubushakashatsi: Abagabo bakunda guhura n’umunaniro wo mu mutwe bikundira abagore banini

 abagore banini
Abagabo bakunda guhura n’umunaniro wo mu mutwe bikundira abagore banini

Ubundi ibimenyerewe kuri benshi ni uko umukobwa muto muto ariwe ukundwa cyane
n’abagabo. Ibi rero bigenda binyomozwa n’impuguke n’abashakashatsi
batandukanye. Nk’uko byemejwe n’ubushakashatsi bwakozwe n’impuguke zo
muri univerisite ya Londres, abagabo bakunda guhura n’umunaniro mwinshi
wo mu mutwe (stresse) byagaragaye ko akenshi baba bifuza kubona iruhande
rwabo umugore munini.


Nk’uko inyandiko dukesha urubuga rwa internet rwa 7sur7 ibivuga ubushakashatsi bwakozwe bwakozwe ku
banyeshuri bo muri kaminuza bari bari mu bihe bikomeye
by’umunaniro(stress) aho bahawe amafoto menshi cyane y’abakobwa
bagombaga guha amanota bakurikije uko bumva babakunze kandi babishimiye.
Icyatangaje ni uko abahawe amanota menshi ari abagore n’abakobwa banini rwose.

Bagira icyo bavuga kuri ubwo bushakashatsi, abahanga bo muri
universite ya Londre n’iya Newcastle bemeje ko kuba umugabo uri mu
minaniro myinshi(stress) abenshi muri bo bakunda umugore munini ari uko
baba bumva bifuza umukunzi ufite ishusho cyane isa n’uy’umubyeyi bityo
bakihitiramo usa n’uwabagirira impuhwe akanabumva mbese nk’umubyeyi.

Gusa abantu ngo ntibakunda kimwe aho usanga abakobwa banini bibatera
ikibazo kugeza ubwo hari n’abagerageza kunanuka bagakabya kwifatira
ibyemezo aho biba bishobora kubatera izindi ndwara kandi burya koko
kunezererwa uko uri iyo bitabangamira ubuzima bwawe n’umusanzu waha
uwaza agukunda wese.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru Agezweho

Urwenya

Reba Video