Abagore barusha abagabo ibyago byo kurwara indwara zifata urwungano rw’inkari
Indwara zifata urwungano rw’inkari (Infections urinaires ) zibasira imwe mu myanya igize urwungano rw’inkari. Muri iyo myanya harimo impyiko, uruhago, umuyoboro w’inkari uzivana mu mbyiko ukazigeza mu ruhago cyangwa uzivana mu ruhago ukazisohora hanze. Ubushakashatsi bukaba bugaragaza ko zifata abagore cyane kurusha abagabo kubera impamvu zitandukanye.
Bitewe n’imiterere y’imyanya myibarukiro y’inyuma ku mugore kimwe n’imyanya igize urwungano rw’inkari, biba impamvu imwe ituma abagore bagira ibyago nyinshi byo kurwara izi ndwara kurusha abagabo.
Dr Niyonzima Saleh, Umuyobozi w’ibitaro bya Kabutare, mu kiganiro kirambuye yagiranye na IGIHE ku ndwara zifata urwungano rw’inkari asobanura byinshi kuri izi ndwara.
Indwara zifata urwungano rw’inkari ziterwa n’iki ?
Izi ndwara ziterwa na mikorobe zo mu bwoko bwa bagiteri (bactérie) zinjirira mu miyoboro y’inkari zikagera mu ruhago cyangwa mu mpyiko. Iyo izo bagiteri zageze mu mpyiko, nibyo bita ‘‘Pyelonephritis’’ naho iyo zageze gusa mu ruhago bikitwa ‘‘Cystitis’’ mu rurimi rw’Icyongereza.
Ni ibihe bimenyetso bigaragaza ko umuntu ashobora kuba afite indwara zifata urwungano rw’inkari
Ibimenyetso by’ingenzi bishobora gutuma umuntu atekereza ko afite iyi ndwara harimo kumva inkari zimutwika mu gihe uri kunyara, kuribwa mu kiziba k’inda, kumva umuntu ashaka kwihagarika buri kanya rimwe na rimwe akihagarika udukari duke cyangwa akagira uburyaryate mu muyoboro w ’inkari.
Rimwe na rimwe inkari zigira ibara ry’umweru usa nabi (milky or cloudy urine) . Umuntu ashobora kugira umuriro iyo za bagiteri zamaze kugera mu ruhago cyangwa se mu mpyiko.
Ni izihe mpamvu zishobora gutuma umuntu yandura za bagiteri zitera indwara zifata urwungano rw’inkari ?
Bitewe n’imiterere y’imyanya myibarukiro y’inyuma ku mugore kimwe n’imyanya igize urwungano rw’inkari, abagore bafite ibyago byinshi byo kurwara bagiteri zitera izi ndwara kurusha abagabo. Ibyo biterwa no kuba umuyoboro uvana inkari mu ruhago uzisohora hanze (Urethra) ari mugufi cyane ugereranije n’abagabo kandi n’umwenge usohora inkari w’uwo moyoboro ukaba wegeranye n’umwoyo (anus). Ibyo bituma bagiteri ziboneka mu kibuno ziturutse mu mara bizorohera kwinjira mu miyoboro y’inkari cyane cyane mu gihe isuku y’ibyo bice idakorwa ku buryo bukwiye.
Umuntu ashobora kwandura bagiteri zitera infections urinaires mu gihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina. Ibyo bishobora guterwa n’isiku nke y’imyanya myibarukiro haba ku mugore cyangwa k’umugabo.
Iyo umugabo atacyebwe (adasiramuye) bituma isuku y’imyanya myibarukiro idakorwa neza bityo akaba yakwanduza za mikorobe mugenzi we mu buryo bworoshye.
Birashoboka kandi ko abagabo bakwanduza abagore babo mu gihe bakoze imibonano mpuzabitsina batabanje gukoraba intoki.
Indwara nka diyabete, SIDA n’izindi zituma ubudahangarwa bw’umubiri buhungabana, zituma umuntu ashobora kurwara ’’infections urinaires’’ ku buryo bworoshye kandi zigakira mu gihe gito zikaba zakongera kugaruka. Ubwo burwayi (infections urinaires) bukunda gufata cyane abagore batwite cyangwa abantu bageze mu zabuku.
Umuntu yakwirinda ate kwandura za mikorobe zitera infections urinaires ?
Infection urinaire ni indwara isuzumwa ku buryo bworoshye kandi ikavurwa igakira. Kugira ngo umuntu abashe kwirinda kwandura mikorobe zitera ubwo burwayi, asabwa kubahiriza inama zikurikira :
• Kunywa amezi menshi buri munsi ;
• Kwihagarika igihe umuntu abishakiye nta gutegereza igihe kirerekire ;
• Kwihagarika nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina, kuko bituma inkari zisohokana na za mikorobe cyangwa bagiteri ziba zinjiye mu gihe cyo gukora imibinano mpuzabitsina ;
• Kwisukura uvana imbere ujyana inyuma ku bagore igihe umaze kwituma ;
• Kudakoresha amasabune akaze n’indi miti nka ’’deodorants ’’ mu gihe cyo gusukura imyanya myibarukiro.
Ibi bizakurinda guhindura cyangwa guhungabanya imiterere y’iyo myanya kuko bitubahirijwe, bishobora gutuma mikororobe zisanzwe zidatera uburwayi zabutera ;
• Koza neza imyanya myibarukiro n’amazi meza ari akazuyazi byaba ari akarusho no kwihanagura neza ;
• Kwisiramuza (gukebwa) ku bagabo kuko byoroha kwisukura no kwirinda za mikorobi zakwitekera munsi y’uruhu rutwikira umutwe w’igitsina ;
• Gukaraba intoki ku bagabo mbere yo gukora imibonano mpuzabitsina ;
• Kwambara imyenda y’imbere (ikariso) ku bagore yo mu bwoko bwa cotton kandi idahambiriye umubiri.
Igihe

0 comments:
Post a Comment