U Bufaransa : Igihuha cy’isomo ryo kwikinisha cyatumye abana bamwe basiba ishuri
Ubutumwa bugufi bwohererejwe bamwe mu babyeyi bo mu Bufaransa, buvuga ko hari isomo ku mibonano mpuzabitsina no kwikinisha ryigishwa abana mu mashuri y’incuke, bwanagiraga ababyeyi inama yo kutohereza abana ku ishuri kandi bamwe mu babyeyi bashyize mu bikorwa iby’ubu butumwa.
Abayobozi b’ibigo bitandukanye b’amashuri y’incuke nabo bemeje ko iki gihuha kiriho, ngo kuko mu minsi mike ishize nyuma yo koherereza ababyeyi ubutumwa bugufi kuri telefoni, abana bataje kwiga uko bisanze.
Urubuga rwa ouest-France dukesha iyi nkuru, rwanditse ko ubu butumwa bugufi bwavugaga ko mu mashuri abanza bigisha amasomo ajyanye n’imibonano mpuzabitsina hamwe no kwikinisha, ubu butumwa burangiza bugira ababyeyi inama yo kutohereza abana ku mashuri.
"Ku wa Gatanu ushize twahuye n’icyo kibazo, ubwo twahamagaraga umwe mu babyeyi tumubaza icyatumye umwana we ataza kwiga, yatweretse ubwo butumwa, ariko twaramuhumurije.’’ Uku niko umwe mu bayobozi b’ikigo yavuze, yongeraho ko akibona ubwo butumwa yatangaye.
Hari n’ikindi kigo abanyeshuri bagera kuri babiri bataje ku ishuri kubera ubwo butumwa bugufi. Iki kibazo kibaka kigaragara cyane mu mujyi wa Strasbourg, ariko ngo no mu yindi mijyi biravugwa ko icyo gihuha gihari. Inkomoko y’ubu butumwa ikaba itaramenyekana kugeza ubu.
Ouest-France

0 comments:
Post a Comment